in

Miss Uganda yambuwe igitaraganya ikamba ryambikwa undi||Menya uko byagenze!

Miss Uganda 2020 ,witwa Oliver Nakakande yambuwe ikamba nyuma y’uko yari agiye kumara imyaka ibiri yarabuze umusimbura ,ikamba rihita rihabwa undi.

Amakuru avuga ko Miss Oliver atacyambaye iri kamba kubera izindi nshingano yagiyemo zatuma adahuza imirimo yari ashinzwe nka Nyampinga wa Uganda bityo inshingano zisigarana Elizabeth Bagaya.

Elizabeth Bagaya, wabaye igisonga cya mbere mu marushanwa ya Miss Uganda 2019/2020 yatangajwe ko ari Miss w’agateganyo wa Miss Uganda 2020/21. Nk’uko byatangajwe na Brenda Nanyonjo, Umuyobozi mukuru w’irushanwa rya Miss Uganda, Bagaya arahita atangira inshingano nka Miss Uganda.

Elizabeth Bagaya Miss w’agateganyo wa Uganda

Yagize ati: “Miss Bagaya Elizabeth, igisonga cya Mbere, ubu niwe Miss Uganda 2020/2021 w’agateganyo, kugira ngo akomeze imirimo y’Ibiro bya Miss Uganda kugeza igihe Miss Uganda mushya yambitswe ikamba mu mpera z’uyu mwaka”.

Ni nyuma y’uko umwaka ushize, amarushanwa ya Miss Uganda atabayeho kubera icyorezo cya korona cyateje imbogamizi ku iteraniro ry’abantu benshi. Nanyonjo yavuze ko Nakakande atabashije gukora imirimo ya Miss Uganda kubera ko yagombaga gusubira ku ishuri kandi akaba adashobora gushyira mu gaciro ibyo yasabwa nka Miss Uganda, ni yo mpamvu bamusimbuje Bagaya.

Nanyonjo yagize ati: “Oliver Nakakande ari kure, akomeza amasomo ye bityo akaba adashobora gukora imirimo y’ibiro bya Miss Uganda, twagombaga guhitamo undi kuko we kaminuza agiyemo nta n’ubwo iri muri Uganda, ni i Dubai. ”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye ubwoba:Abagore baguwe gitumo bari kogera mu irimbi banavuga amagambo y’imitongero.

Umugabo yahisemo kwiyahurira kwa nyirabukwe ubwo yamenyaga ko umugore we amuca inyuma.