Umugabo witwa Joshua Nalem yaguye mu kantu ndetse yibaza cyane icyo umugore we yakoye inka 22 zose yabaye nyuma yo kumubona yambaye agatimba avuga ko yasezeranye na Roho Mutagatifu mu birori by’itorero bidasanzwe mu cyumweru gishize i West Pokot mu gihugu cya Kenya.
Ejobundi, nibwo Elizabeth Nalem w’imyaka 41 nyina w’abana batandatu yasubiye mu rugo rwe nyuma yo kubura umugabo we atazi aho aherereye.
Akigera murugo yanze kuryamana n’umugabo we mu buriri bwabo, avugako batazongera kuryamana kuko yamaze gusezerana nundi mugabo witwa “Roho Mutagatifu”.Elizabeth yabuze iminsi itanu umugabo we yamubonye, ubwo inkuru ye yasakaraga mu binyamakuru batangarira umugore wakoze ubukwe na Roho mutagatifu.
Uyu mugabo avugako yari asanzwe abanye neza n’umugore ndetse batigeze bagirana amakimbirane mugihe bari bamaranye.Ati: “Sinzi icyabangamiye umugore wanjye. Twubatse kandi duhiriwe nabana batandatu. Namukoye inka 22 ”.
Yavuze ko icyemezo cya Elizabeth cyo gushaka “Umwuka Wera” cyamugizeho ingaruka zikomeye kuko asigaye yita ku bana babo wenyine.Uyu mugabo yavuze ko umugore we yakundaga kubyuka saa cyenda za mugitondo kugirango asenge ariko ngo ntamunsi yigeze amubangamira na rimwe. Umugabo avugako icyamutunguye cyane ari ukongera kubona umugore we mu ikanzu yambarwa n’abageni, yongeye gukora ubukwe bwa kabiri, kandi ntanamakuru yari asanzwe abifiteho.Uyu mugore avuga ko yatumwe n’Imana ngo akomeze kwamamaza ubutumwa bwiza.