in

Wa mwana w’umunyarwenya w’imyaka 11 ukunzwe cyane yahakanye ko adatwite nk’uko byavugwaga.

Nyuma y’inkuru zimaze iminsi zivugwa ko umwana w’Umunyarwenya w’imyaka 11 ukunzwe cyane muri Nigeria witwa Emmanuella Samuel ko yaba atwite,kuri ubu uyu mwana yahakanye aya makuru.

Emmanuella Samuel ni umunyarwenya ukiri muto ukomeye cyane muri Afurika bikaba akarusho muri Nigeria aho yafashe imitima ya benshi. Acyari cyababaje benshi ni uburyo yaba atwite ku myaka ye 11 y’amavuko.

Uyu mwana ufatwa kandi nk’umuntu uzi ubwenge, we avuga ko ibimuvugwaho atari ko kuri kuko ukuri kuzagaragara, agahamya ko ameze neza adatwite nk’uko bivugwa mu bitangazamakuru. Uyu mwana yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram atangaza ukuri kwe guhanagura ibihuha biri kumwibazwaho muri iyi minsi.

Umunyarwenya Emmanuella yagize ati: “Ntabwo ntwite nk’uko mubibona! ibyo bigomba kuba byari ibihuha niba warabyumvise”.

Uyu mukobwa aherutse kubakira iwabo inzu

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zari aravugwaho kurara mu rugo kwa Diamond Platnumz

Umugabo yaguye mu kantu ubwo yabonaga umugore we mu gatimba ngo yasezeranye na《 Roho Mutagatifu》