in

Umugabo yafatanwe inzoka makumyabiri z’ubumara agiye kuzinjiza mu ndege

Umugabo yafashwe agiye kwinjiza mu ndege inzoka zigera kuri makumyabiri,utunyamasyo tubiri n’inkende imwe aho yari yabihishe mu dusanduku.

Ubwo iyi ndege yari igiye guhaguruka, mu mizigo y’abagenzi habonetsemo udusandu twari turimo izo nyamaswa binyuze mu makuru yatanzwe n’abaturage.

Iyi ndege yavaga i Bangkok, aho abakozi ba gasutamo ku kibuga cy’indege cya Chennai batunguwe no kubona inyamaswa zigera kuri 24 zari zishimutiwe mu mizigo.

Uyu mugabo yafashwe atwaye inzoka 15 za kingsnakes, inziramire eshanu, utunyamasyo tubiri twa aldabra n’inkende imwe ya De Brazza.

Nyuma yo gufata izi nyamaswa zahise zoherezwa muri Thailand nyuma yo kuzipima bareba ko nta kibazo zagize.

Mohammed Shahiel, Umuhinde bivugwa ko ari we wari utwaye izi nyamaswa, yavuze ko yahawe iki gikapu abwirwa ko agomba kugiha undi mugabo bari guhurira Chennai mu Buhinde.

Kugeza ubu uwo mugabo wari guhabwa icyo gikapu aracyashakishwa mu gihe uwo wafashwe we atigeze afungwa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwenya Clapton Kibonke yagaragaye yamabaye ijipo ngufi ndetse n’ikoti yatiye Seburikoko (Videwo)

Bwa mbere Yvan Buravan agiye kwibukirwa mu gitaramo gikomeye mu Rwanda