Samuel Ndiukani, umugabo bivugwa ko yahatiye umugore kwishora mu bikorwa by’urukozasoni nawe byarangiye bimuguye nabi. Biravugwa ko yaba yarashutse umukozi kwinjira mu nzu ye iherereye mu gace ka Lang’ata, mu ntara ya Nairobi nyuma aza kumukanga avugako azamutera icyuma niba atemeye ko baryamana.
Uyu mugabo ariko yagejejwe imbere y’urukiko rwa Kibera nyuma yo gushaka guhatira uyu mugore ko baryamana mu nzu ye ku ya 10 Ugushyingo 2021 nyuma yo kumukangisha icyuma. Asubiramo uko byose byagenze, Samuel yavuzeko yari yatumiye umugore mu nzu ye kugira ngo amufashe gukora imirimo yo mu rugo.
Igihe yari imbere munzu, Samuel yamwishyuye amafaranga bari bumwikanye kuri Mobile Money. Akomeza munzu kugirano yereke umugore ibyo yagombaga gukora mucyumba maze agezemo amufatiraho icyuma amutegeka gukuramo imyenda ndetse no kuzimya Telefone.
Ahinda umushyitsi n’ubwoba, umugore nta bundi buryo yari afite uretse gukurikiza amategeko yahawe nuwo mugabo. Yahise ahatira uwo mugore ko baryamana maze ahita agenda. Umugore yafashe terefone ye arayifungura agerageza kuvugisha umuryango we kugira ngo abafashwe bidatinze, gusa yahise abona aho imfunguzo z’umuryango yakundaga gukoresha ziri ahita akingura urugi ariruka.
Yahise yerekeza kuri polisi aho yabimenyesheje, abapolisi bata muri yombi uyu mugabo bidatinze.