in

Umugabo yaciye ibintu nyuma yo kubaka inzu y’agatangaza mu macupa

Umugabo wo muri Nigeria yaciye ibintu nyuma yo kubaka inzu mu macupa. Uyu mugabo Yahaya Ahmed, yakoresheje amacupa ya pulasitike mu kubaka inzu ifite ibyumba bitatu byo kuryamo, umusarani ndetse n’igikoni.

Ahmed yavuze ko iyi nzu ikubye inshuro 20 kuruta amazu yubatswe n’inkuta z’amatafari kandi ishobora kumara imyaka igera kuri 300 .Uyu mugabo umaze kuba icyamamare muri kiriya gihugu yavuze ko yashishikajwe no kuzana gahunda yo gutura mu rwego rwo kugabanya ingano ya plastiki yangiza ibidukikije .

Asobanura uburyo yubatsemo iyi nzu, Ahmed yavuze ko abakozi bafataga amacupa ya pulasitike maze bakayahuza umucanga kugeza hejuru maze bakayifashisha mu gukora inkuta.Yavuze ko iyi nyubako ari yo ya mbere yubatswe muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, akomeza avuga ko kubaka bihendutse kuko ibikoresho by’ubwubatsi biboneka ku mihanda no mu bigo byajugunywe imyanda. Inzu ye ifite ibyumba bitatu, umusarani nigikoni. Ku bijyanye n’imbaraga no kuramba, Ahmed yavuze ko iyi nzu “ifite imbaraga inshuro 20 kuruta amazu y’urukuta rw’amatafari kandi ishobora kumara imyaka irenga 300 iyo yubatswe neza kandi yitonze.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igikombe cy’isi:Igikuba cyacitse mu mitima y’abafana ba Argentina nyuma y’uko Drake uvugwaho gutera umwaku atangaje ko azakuba afana Argentina na Messi

Amafoto: Abatuye umujyi wa Kigali baramukiye muri siporo isoza umwaka wa 2022