Umugabo wo muri New York yashyize ikiyobyabwenge cya cocaine mu gitsina cye kugiranga arambishe guhaguruka kw’igitsina cye aribyo bita erection. biza kurangira ahuye n’akaga gakomeye. Muri Amerika abagabo benshi cyane bakoresha ubu buryo bwo gushyira cocaine mu gitsina kugirango baze gushimisha abafasha babo ku rwego rwo hejuru.
Uyu mugabo yagize ubushake bwinshi ndetse na nyuma yo gutera akabariro ,ubushake bwarakomeje buriyongera bimara igihe kitari gito. Ikibabaje ariko ubu bushake bwamaze iminsi 3 kandi aribwa bidasanzwe. uyu mugabo yabonye ko bitoroshye maze yigira inama yo kwerekeza iyo kwa muganga.
Nyuma ari kwa muganga bamaze kumucyemurira ikibazo cye, yaje kugira ikibazo kuko amaraso ye yavuze ( blood clot). Amaraso yavuze yari mu bice ndangagitsina, mu maboko, mu maguru, mu mugongo ndetse no mu gituza.
Nyuma y’iminsi 12 mu bitaro, akaguru ke ndetse n’intoki katangiye kubora. Abaganga baje gufata icyemezo cyo kumuca amaguru yombi, intoki ndetse n’igitsina bakuraho.