in

Umugabo w’umushinwa yishe ateye icyuma umukobwa bakundanaga gusa icyo yamuhoye kibabaza benshi

Umugabo ukomoka mmugihugu cy’ubushinwa yishe umukobwa bakundanaga amuteye icyuma icyo yamuhoye kibabaza benshi.

Bivugwa ko aba bombi bari barashyingiranwe ariko bakaza kunaniranwa umukobwa agasubira iwabo ,ariko kandi ngo uyu mugabo akaba yakundaga kujya gusura umwana na nyina iwabo w’umukobwa kwa Nyirabukwe aho uyu mukobwa yarasigaye aba.

Amakuru avuga ko ngo uyu mugabo yahamagaye uyu mukobwa inshuro zirenga eshatu ariko undi ntamwitabe bikaza kumurakaza agahitamo kujya kumureba kwa nyina ,ari naho uyu mugabo yiciye umukobwa amuteye icyuma munda .

Uyu mukobwa wari ufite amazina ya Ummakulsum Sani Buhari, usanzwe utuye mu gihugu cya Nigeria, ngo ubwo yatindaga kwitaba uyu mugabo ngo yariye karungu ,ajya iwabo akubita urugi icyakora Nyirabukwe agerageza ku mucyaha amuturisha gusa ngo undi amusunikira kuruhande ahita afata icyuma agitera umukobwa ku mutima.

Uwari usanzwe ari inshuti ya hafi y’umuryango yavuze ko uyu muryango ukwiye ubutabera kuko ngo uyu mushinwa yari yarabujijwe kenshi kugera muri urwo rugo ariko akinangira

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuntu umwe rukumbi ukomeye mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda niwe washyigikiye ibyo Onana yakoreye umufana

Umugabo yamennye umutwe w’umugabo warikumwe n’umugore we muri Hotel maze umugore nawe akubita icupa umugore wari urangiye umugabo we aho ari