in

Umugabo w’umunyamahanga yicanye ubugome bukabije umugore we nyuma yo gupimisha DNA agasanga umwana yitaga uwe atari uwe

Umugabo w’umunyamahanga yicanye ubugome bukabije umugore we nyuma yo gupimisha DNA agasanga umwana yitaga uwe atari uwe.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru monitor gikorera mu gihugu cya Uganda , ivuga ko uyu mugabo yagize amacyenga nyuma yo kwitegereza imico y’umugore we agahitamo kujyana umwana wabo kumupimisha ngo arebe niba koko ariwe se w’umwana ,icyakora abaganga baza ku mubwira ko umwana atari uwe.

Ibi byabereye mu gihugu cya Uganda aho umugabo wo muri Pakistan yamenye ko umwana yareraga atari uwe agahita yica umugore we wamugeretseho inda.

Uyu mugabo witwa Waeed Taheed wari usanzwe utuye mu ntara ya Mpigi , mu cyaro cya Kalagala mu gihugu cya Uganda , akaba yari n’umuyobozi mukuru wa kompanyi y’ubwubatsi yitwa Reynolds Construction Company Ltd (RCC) ngo nyuma yo kumenya iyo nkuru yatashye yariye karungu ,ahitamo kwica umugore we amujugunya mu kigega cyabaga mu rugo rwabo.

Nyakwigendera yari umugandekazi witwa Monica Nabukenya ,w’ imyaka 25 yamavuko yishwe mu ijoro rya tariki 16 Nyakanga 2023 , umubiri we wasanzwe mu kigega kiri mu gikari cy’urugo rwabo n’umugabo we, ni nyuma yuko umugabo we apimishije umwana wabo w’amezi 6 agasanga siwe se.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu bakinnyi 11 Rayon Sports izakoresha umwaka utaha hiyongeyemo umukinnyi umwe utari waratangajwe mbere wamaze kurangizanya n’iyi kipe

Chairman wa APR FC na Perezida Mvukiyehe Juvenal wa Kiyovu Sports Ltd baramukijwe inshingano zo kuyobora Premier League