Umugabo wo muri Ruhango yitemeye umwana yibyariye wigaga mu wa 2 mu mashuri abanza(reba amafoto y’ukuntu yamugize)
Umugabo witwa Yamfasha Narcisse yaraye atemye umwana we mu mutwe no mu kiganza, mu gihe yashakaga gutema umugore we Nyirahabineza Devotha.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo buvuga ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu Mudugudu wa Nyakabuye, Akagari ka Gishweru mu Murenge wa Mwendo saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 18 Werurwe 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo Muhire Floribert avuga ko intandaro y’ubu bugizi bwa nabi yaturutse ku makimbirane ashingiye ku ihene baherutse kugurisha mu minsi ishize.
Amakuru avuga ko yamfasha yagurishije ihene amafaranga yose akayatsinda mu kabari agataha nta n’igiceri.
Amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’uyu mugabo yemeza ko iyo hene yagurishije ari iyo uwo mwana Se yaraye atemye.
Ayo makuru kandi yemeza ko Turikumana Joseph watemwe na Se, ari Umunyeshuri wiga mu mwaka kane w’amashuri abanza.