Umugabo witwa NKUNZIMANA Zepherin w’imyaka 47 yasubiye ku ishuri nyuma yo gukorerwa akarengane n’abacamanza.
Kubera abacamanza bamurenganije, yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri ku myaka 47 y’amavuko.
Uwo, ni umugabo w’Umurundi witwa NKUNZIMANA Zepherin, avuka muri commune Kiganda, intara ya Muramvya.
Zephirin, ni umugabo ufite imyaka 47, arubatse ndetse afite umugore (umukenyezi umwe) n’abana 7.
Zepherin yemeye gusubira mu ishuri aho yatanguriye muri Section Banque et Assurance ku ishuri rya les Amis du Savoir riri mu NGAGARA Quartier 3 muri Mairie Bujumbura.
Zepherin yafashe icyo cyemeze cyo gusubira mu ishuri kubera akarengane we na nyina umubyara bakorewe.
We na Mama we w’imyaka 95 bamaze gufungwa inshuro zirenze eshatu aho bafunzwe nta cyaha bakoze ahubwo bahorwaga imitungo yabo.
NKUNZIMANA Zepherin agiye kwiga asoze amashuri yisumbuye ubundi abone ajye muri Kaminuza aho aziga amategeko akazajya aburanira abantu bakorewe akarengane.