in

Umugabo witwa Kubwimana Anastase yafashwe ari kudandaza inyama z’imbwa mu isoko

Umugabo witwa , Kubwimana Anastase yafatiwe mu karere ka Huye, mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Cyimana mu Mudugudu w’Ubwiyunge arimo acuruza inyama z’imbwa mu isoko.

SEDO wa kagari avuga ko uyu mugabo yafashwe ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru ubwo bamubonaga ari gucuruza inyama kandi adasanzwe azibaga cyangwa ngo azicuruze.

Uyu mugabo akimara gufatwa yajyanywe mu rugo iwe, bagezeyo basanga yo agahanga k’imbwa kari aho yayibagiye. Uyu mugabo nawe yahise yiyemerera ko ari imbwa yari yabaze kugirango abashe kubona amafaranga.

Umuyobozi yaburiye abaturage ababwira ko kubaga no kugaburira abantu imbwa ari icyaha, ndetse ngo uretse kuba bigize icyaha, kubaga imbwa birimo n’ingaruka nyinshi ku wayiriye atabizi kuko abazibaga baba batabanje kuzipimisha indwara bikaba byaviramo nyiri ukuyirya kurwara indwara yatewe n’izo nyama zitapimwe.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Kanguka uri kurota utavaho unyara no kuburiri” Umusore bamukuriye inzira ku murima nyuma yo kuvuga ibimubaho iyo abonye Jolly ndetse n’ibyo ashaka kuzamukorera

Mu baturanyi b’u Rwanda hadutse icyorezo cy’ubushita cyimaze gufata abarenga ibihumbi 12