in ,

Umugabo w’imyaka 38 yakoze igikorwa kigayitse abitewe n’Ubushomeri

Ku wa gatanu, tariki ya 5 Ugushyingo, umugabo udafite akazi utuye i Telangana, mu Buhinde, wari ufite ibibazo bikomeye byo kubura amafaranga, yanyweye Acid kugira ngo yiyahure nyuma yo kwiheba cyane kubera kutabasha kubona akazi.

Ku mugoroba wo ku wa kane, tariki ya 4 Ugushyingo, Mohammed Ajaz, ufite imyaka 38, wakoraga umwuga w’ububaji, basanze aryamye yataye ubwenge ku muhanda wa Telangana. Abaturage babonyeko Ajaz yataye ubwenge bihutira kumujyana kwa muganga ariko biba ibyubusa aza kwitaba Imana ubwo yarari kwitabwaho n’abaganga kuwa gatanu tariki ya 5 Ugushyingo.

Mu iperereza rya polisi, basanze uwo mugabo ashobora kuba yari afite ikibazo cyo kwiheba kuko yari afite ibibazo by’amafaranga kubera ubushomeri.

Umuvandimwe wa Ajaz, Mohammed Akbar Shareef, yajyanye ikirego kuri sitasiyo ya Polisi ya Narsingi, bituma abapolisi bakora iperereza ku byabaye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kadaffi Pro ukunda Miss Naomie yamukoreye agashya ubwo yageraga ku rubyiniro (video)

Umupasiteri yashyize hasi agakiza ashinga akabari||Ibyakurikiyeho biteye urujijo.