in

Umugabo we yamutaye atwite bari hafi no gukora ubukwe ! Dore uko byagenze hagati ya Anita Pendo n’uwari umugabo we Ndanda

URUKUNDO RWA NDANDA Alphonse na ANITA Pendo Rwamaze Imyaka 3 muri Iyomyaka Babyaranye mo Abana Babiri.

Nzeyimana Ndanda Alphonse warusanzwe ari umunyezamu wa AS Kigali, Na Anita Pendo MC Warujyezweho nk’Umunyamakuru Wa RBA Aba Bombi Barahuye Mumwaka Wa 2016 Barakundana.

Muri kanama 2017 bibarutse umwana Wabo W’imfura w’umuhungu . Kuwa 05 Ukwakira 2018 Bibaruka undi mwana wa kabiri.

Bajya kwibaruka umwana wa mbere babanaga mu nzu imwe iherereye ku Gisozi, gusa mu ntangiro Z’umwaka Wa 2018 baratandukanye ariko Babigira Ubwiru Kuko iyo babibazwaga babyamaganiraga kure.

Gusa Anita yacaga amarenga y’uko batandukanye kuko amagambo yari Yaranditse kuri Instagram agaragaza ko ari umugore wa Ndanda yaje kuyasiba yandikaho ko ari ‘Single Mum’ Bishatse kuvuga ko yari asigaye Yiyumva Nk’umugore Utabana n’umugabo.

 

Ndanda Mukwezi Kwa 10 Mumwaka wa 2018 Yanditse amagambo Ashimangira ko yamaze gutandukana na Pendo, gusa bakaba Baririnze kubishyira mu itangazamakuru kuko Byari Guhungabanya Ubuzima Bw’Umubyeyi Wendaga Kwibaruka Ubuheta.

 

Nyuma Ndanda Yaje Kubishyira Hanze Ko Batandukanye Binyuze Mu mafoto abiri y’urukurikirane yashyize ku rubuga rwa Instagram, Ndanda yabanje kwandika avuga ngo ‘Ceceka ntukibeshye’, ahandi ati ‘Reka guta igihe cyawe’.

Arangije akurikizaho amagambo asobanura ko ibye na Anita Pendo Bimaze igihe byarahwekereye.

 

Ati “Amaso yanjye ari kuri Tiran na Ryan, ibindi abantu bibwira nibyo bibeshyera sibyo. Abambaza murekere aho ndabinginze, abanyandikira babimbaza ukuri kwabyo nuko ntabana nawe [Anita Pendo] ntuye Kacyiru agatura Remera”.

 

Yakomeje agira ati “Mfite ubuzima bwanjye nawe akagira ubwe, ubwo rero ndumva ndi mu nzira zanjye no kumenya ejo hazaza hanjye n’abana banjye.”

 

Anita na Ndanda Alphonse byatangiye guhwihwiswa ko bakundana mu mpera za 2016 gusa baza kubihamya mu 2017.

 

Icyo gihe hari n’amakuru avuga ko Anita yagiye kwerekana umugabo iwabo bakaba bari baranatangiye kunoza gahunda y’ubukwe.

Hashize Imyaka Itatu Bombi Batandukanye Ubwo Ni Mumwaka wa 2021

Ndanda Yaje Kwambika Impeta undi Mukobwa Utari Anita Ndetse Baza No Gusezerana Imbere y’Amategeko.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Francois
Francois
6 months ago

Rimwe na rimwe abanyamakuru baba babuze ibyo bavuga, nk’iyi nkuru imaze iki?

“My MILELE” Bwambere Element Eleeeh yerekanye umukobwa yakoreye indirimbo ye nshyashya yitwa MILELE

Umutoza José Mourinho yamaze gutangazwa nk’umutoza mushya mu ikipe ikomeye i Burayi