in ,

Umugabo Wasengaga Shitani Yapfuye Maze Ashyingurwa Mu Modoka Irimo Icuranga Umuziki (Video)

Umugabo witwa Simon Odo wo muri Nigeria wari uzwi nk’Umwami wa Shitani/Satani yashyinguwe mu modoka mu cyaro avukamo muri Leta ya Enugu mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Igihugu, nyuma y’uko apfuye afite imyaka 74.

Moteri y’iyo modoka yari icanye ndetse n’indirimbo Simon Odo yakundaga yarimo icurangwa muri iyo modoka, yabaye nk’imva ye, nk’uko abari bahari babivuga. Odo yasabye gushyingurwa muri ubu buryo, nk’uko umuhungu we Uchenna Odo yabivuze.

Uko gushyingurwa mu modoka moteri yayo icanye bivuze ko agiye kwerekeza neza mu yindi si, nk’uko bamwe mu bana be babivuze. Odo yapfuye mu masaha yo mu gitondo cyo ku wa kabiri.

Abatuye mu cyaro cya Aji bavuga ko ari bwo bwa mbere umuhango wo gushyingura nk’uyu uhabaye.

Mu kiganiro yagiranye na BBC mu mwaka wa 2020, Odo yavuze ko umugenzo wo gusenga Shitani/Satani awukomora ku babyeyi be no kuri sekuru na nyirakuru, basengaga Shitani/Satani, ariko yashimangiye ko adafasha abandi bantu kugirira nabi bagenzi babo.

Yavuze ko yari afite abagore 57 kandi ko yari yararetse ibyo kubara abana n’abuzukuru be kuko atari akibuka umubare wabo.

Source: Kigali today

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Impinduka Mu Bukwe Bw’Umuhanzi Patient Bizimana Ku Munota Wa Nyuma

Umwambaro mushya wa Rayon Sport Fc ntabwo wavuzweho rumwe n’abenshi mu bafana(Amafoto)