in

Umugabo wari ugiye kwiba avoca mu gicuku yahananutse mu giti yisekura hasi ahita ashiramo umwuka

Umugabo wari ugiye kwiba avoca mu gicuku yahananutse mu giti yisekura hasi ahita ashiramo umwuka.

Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kigoma, Akagari ka Gishehe haravugwa inkuru y’umugabo wagiye guhanura avoca azibye mu giti mu masaha y’igicuku bikaza kumuviramo guhanuka agahita apfa.

Nk’uko amakuru agera kuri YEGOB abihamya avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere Gicurasi 2023 aribwo uyu mugabo yagiye kwiba avoca ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro.

Amakuru akomeze avuga ko uyu nyakwigendera yari yijyanye, ubwo yahanukaga mu giti humvikanye urusaku abantu baje kureba basanga ni umuntu uhanutse mu giti.

Ako kanya yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kinyamakara gusa bwaje gucya yashijemo umwuka kuko yari yavunaguritse bikomeye.

Uyu nyakwigendera yasize umugore n’abana 4 barimo n’impanga.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni ukwitonda; Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe muri uku kwezi kwa gatanu

Imitoma yavuzaga ubuhuha: Yifashishije amafoto bateruranye Clarisse Karasira yashimiye umugabo we imyaka 2 bamaze barushinze(AMAFOTO)