in

Umugabo ushinjwa gusambanya umwana yibyariye, acumbikiwe kuri station ya RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ugenzacyaha mu Rwanda rwataye muri yombi umugabo ukekwaho gusambanya umwana yibyariye.

Nyuma y’uko uyu mugabo witwa Muramira Joseph bikekwaho ko yaba yarasambanyije umwana yibyariye, abaturage batuye mu mudugudu wa Buhoro akagari ka Buhinja mu murenge wa Kigoma akarere ka Nyanza aho uyu muryango utuye batangaje ko ari akarengane yaba yarakorewe n’umugore we.

Aba baturage baganira na BTN bayitangarije ko batunguwe no kumva uyu mugabo yafunzwe azira guhohotera umwana we bitewe nuko ibyo ashinjwa ari ubwa mbere babimwumviseho.

Amakuru BTN ikesha aba baturage, avuga ko intandaro y’ibi byose yaje nyuma yuko hari amakuru yamenyekanye avuga ko uyu mugabo yaba agiye gukorana ubukwe n’undi mugore kandi hari undi babyaranye uyu mwana w’umukobwa ufite imyaka 14.

Umwe muri aba baturage utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara yavuze ko ibyabaye byose bishingiye ku binyoma kuko hari igihe umugore we batandukanye ashobora kuba ariwe wamugambaniye akamusiga icyasha yifashishije umwana babyaranye cyane ko uyu mugabo ufunzwe batari bamuziho imyitwarire mibi.

Yagize ati ” Kuva nabona uyu mwana sindamwumvaho imyitwarire ikocamye. Abana Neza n’abaturage.

Akomeza avuga ko Iki cyaha ashinjwa gishobora kuba cyaraturutse ku makimbirane ashobora kuba ari hagati ye n’uwo bahoze babana ariko waje kwimukira.

Aya makuru yaje gushimangirwa n’umunyambanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma, Mukanaganzwa Brigitte.

Uyu mugabo ushinjwa guhohotera umwana yibyariye, acumbikiwe kuri station ya RIB ikorera mu murenge wa Kigoma.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Undi muhanzi yitabye Imana kuri uyu wa mbere

Ukuri ku byavuzwe ko muri Gereza ya Muhanga hari abagororwa barya abandi bunyama