in

Undi muhanzi yitabye Imana kuri uyu wa mbere

Undi muhanzi yitabye Imana kuri uyu wa mbere.

Umuhanzikazi Evelyn Lagu wari uri gutegura igitaramo cyo gufasha abatishoboye, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 18 Nzeri 2023 aguye iwe mu rugo.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi wari umaze igihe arwaye impyiko, yitabye Imana mu gihe yari ari gutegura igitaramo yise ‘Evelyn Love Charity Concert’ cyari giteganyijwe kuwa 28 Ukwakira 2023.

Eddy Kenzo uhagarariye inama y’igihugu y’abahanzi muri Uganda yihanganishije umuryango w’uyu muhanzikazi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi yagize ati “Warwanye intambara ikomeye mushiki wanjye, roho yawe iruhukire mu mahoro!”

Uyu muhanzikazi ubwo yari acyamamara mu muziki wa Uganda yahise afatwa n’uburwayi bw’impyiko bwari butumye amara imyaka itatu yiruka mu bitaro yivuza umunsi ku wundi.

Ni umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo nka; Mbulila,Ogumanga,Kasita Bakuleka,I love you,Akalulu Mbeelawo na Wanjawulo.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyamirambo: Inkongi y’umuriro yibasiye isoko maze ibicuruzwa byinshi cyane birashya birakongoka abaturage barwana no kuramura imyaka bajya kurya – AMAFOTO

Umugabo ushinjwa gusambanya umwana yibyariye, acumbikiwe kuri station ya RIB