in

Ukuri ku byavuzwe ko muri Gereza ya Muhanga hari abagororwa barya abandi bunyama

Mu Cyumweru gishize inkuru zongeye kuzamuka mu binyamakuru mpuzanahanga, ko muri gereza ya Muhanga yahize ari iya Gitarama mu Majyepfo y’u Rwanda hari ubucucike bwinshi ku buryo abagororwa bamwe barya abandi.

Ni inkuru bamwe bafashe nka Byendagusetsa cyane cyane Abanyarwanda basobanukiwe neza umuco wabo, aho kurya abantu ari ikizira kikaziririzwa.

Icyakora uburyo byasohotse mu binyamakuru bikomeye nka Jerusalem Post cyo muri Israel, byateye impungenge no kwibaza imvano y’ayo makuru, dore ko byinshi mu bimenyetso byashingiweho inkuru yandikwa ari ibyatanzwe mu myaka isaga 25 ishize, u Rwanda rukiva mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuba gereza zo mu Rwanda zifite ubucucike byo si ibanga, kuko Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu umwaka ushize yagaragaje ko ubucucike buri ku kigero cya 124%.

Igiteye inkeke ni ukumva ko ubucucike bwatuma abantu bagera aho barya abandi, by’umwihariko mu gihugu nk’u Rwanda gikunze gutangwaho urugero mu byo kwita ku baturage bacyo.

Mu nkuru zasohotse nta kimenyetso na kimwe gitangwa kigaragaza umugororwa waba warariye undi, imyirondoro y’uwariwe, igihe byabereye n’ibindi byakwemeza ko ari impamo, icyakora si ubwa mbere inkuru nk’izi zisohoka mu binyamakuru mpuzamahanga, nubwo Leta y’u Rwanda yakunze kubinyomoza.

Bwa mbere muri Nzeri 2015 iyo nkuru yakwirakwijwe n’ikinyamakuru Zeenews cyo mu Buhinde, isamirwa hejuru n’ibindi binyamakuru bito bito bitungwa n’amakuru byakuye ahandi.

Byongeye kuzamuka muri Nyakanga 2022 mu kinyamakuru The Mirror mu Bwongereza, naho kuri iyi nshuro byasohotse mu binyamakuru nka Jerusalem Post na Daily Star n’ibindi bibyuririraho birabikwirakwiza, nta kindi bahinduyeho.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rugaragaza ko mu magereza yo mu Rwanda nta kibazo kirimo cyatuma umugororwa arya undi.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo ushinjwa gusambanya umwana yibyariye, acumbikiwe kuri station ya RIB

Asazanye hit! Al Nassr ya Cristiano Ronaldo yasubitse imyitozo nyuma y’uko abantu bo muri Iran bafunze umuhanda baje kure Cristiano Ronaldo (AMAFOTO)