Umugabo ukomoka muri Zimbabwe, ufite abana 151 yabyaranye n’abagore 16 ahamya ko afite inzozi zo kugira abana 1000 namara gushaka abagore 100.
Uyu musaza Misheck Nyandoro ufite imyaka 66 y’amavuko, yavuze ko yatangiye umuco wo kugira abagore benshi kuva mu mwaka wa 1983, akemeza ko inzozi ze ari ukugira abagore 100 n’abana 1,000, kandi ubukwe bwe bwuzuza umugore wa 17 buzaba muri iyi mpeshyi.
Misheck Nyandoro atangaza ko kugira abagore n’abana benshi ari umushinga yatangiye kandi yizeye kuzawusohoza akagera ku cyo yiyemeje nk’uko ikinyamakuru The Mirror kibitangaza.
Uyu mugabo yagize ati “Ibyo nkora ni ukurangiza umushinga wanjye natangiye mu 1983, ntabwo nzahagarara kugeza igihe urupfu ruzantwara, kuri ubu ndimo kwitegura kandi ubukwe bwanjye bwa 17 buzaba mu cyi, abana banjye baramfasha, bampa amafaranga n’impano nyinshi”.
Akomeza avuga ko buri mugore amutekera buri munsi akarya ibiryoshye, ati: “Buri mugore wanjye ateka buri munsi, ariko ihame ni uko ndya aho biryoshye”