in

Umugeni yabenze umugabo we ku munsi w’ubukwe bwabo ngo ni inkandagirabitabo

Ku itariki ya mbere Gicurasi nibwo ubukwe bw’umusore n’inkumi batatangajwe amazina bakomoka mu ntara ya Uttar Pradesh mu Buhinde bwari buteganyijwe kuba. Uwo munsi warageze, maze imiryango yombi ihurira mu birori by’akataraboneka.

Mu gihe umusore n’umugeni we biteguraga kwambikana impeta z’urudashira, nibwo umukobwa yabwiye umusore ko agiye kubanza kumuha ikizamini cy’imibare.

Inkuru dukesha igitangazamakuru Russia Today iravuga ko uyu mukobwa yari asanzwe akeka ko umusore ashobora kuba atarakandagiye mu ishuri.

Ku munsi w’ubukwe rero nibwo umukobwa yahisemo guha umusore ikizamini cyo kuvuga mara ya kabiri (ni ukuvuga uburyo bwo gukuba kabiri n’indi mibare kuva kuri zeru kugera ku icumi), umusore iramunanira.

Mubyara w’uyu mukobwa yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo kubona ko umusore ananiwe iki kizamini umuntu yavuga ko cyoroshye, umuryango w’umukobwa wabifashe nk’aho uw’umuhungu ari indyarya, bityo bafata icyemezo cyo guhagarika ubukwe, imiryango yombi ikaba yarumvikanye ko impano zose zari zaratanzwe zizagarurwa.

Aho mu Buhinde bikaba bikiri umuco ko imiryango ari yo itegura ubukwe, umunsi w’ubukwe ukarinda ugera abageni batari bahura amaso ku yandi na rimwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo ufite abana 151 yaciye ibintu ubwo yatangazaga ko yifuza kuzabyara abana igihumbi.

Umunyarwenya Anne Kansiime yahishuye intimba ikomeye yatewe n’uwahoze ari umugabo we yari yarahaye buri kimwe.