Uyu mugabo akimara kwambika impeta uwo yihebeye bagasezerana kubana akaramata, yafashe umwanya ashimira umugore we ukuntu atahwemye kumwibutsa ikinamico bakinnye mu 1995 mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, aba muriyo kinamico bakinnye ari abageni n’ubundi ariko ntanumwe waruzi bizarangira bibaniye.
Nk’uko uyu mugabo yashyizeho ifoto ebyiri imwe yo muri 1995 igararaza bari bari gukina iyo kinamico, ndetse ashyiraho nindi y’ubukwe bwabo ariko hose bakaba bari bambaye imyenda y’abageni kandi y’amabara amwe.
Uwo mugabo n’amarira y’ibyishimo yagize ati: “mukundwa Ama, nshaka gufata uyu mwanya ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo ngushimire. Twari mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza ubwo hari mu 1995, nibuka ko njye nawe twakinnye umukino turi abageni mu birori byari byateguwe n’ikigo byo gusoza umwaka. Kuva icyo twabaye inshuti zikomeye kugeza n’uyu munsi, reba aho turi aka kanya ni heza”
Yakomeje agira ati: “Imana ihe umugishe urugo rwacu, Imana izakomeze kuguha umugisha kubw’uko wangumye iruhande yaba mu mvura ndetse no kuzuba.Umbereye byose, uri isi yanjye”