in

Umugore n’urwana ku mugabo we : Miss Nishimwe Naomi yerekanye ko ntawaharabika umugabo we ahari

Imbuga nkoranyambaga zimaze iminsi zarakangaranijwe n’ifoto ya Michael Tesfay umukunzi wa Miss Nishimwe Naomie, ari kumwe n’undi mukobwa benshi batangiye kugenda bibaza niba uyu musore yaba yarateye uw’inyuma Nyampinga w’u Rwanda.

Nubwo ari amakuru ubona ko adafatika kuba umuntu yaba yifotoranije n’undi mukobwa afite umukunzi bikavuga ko batandukanye ariko byageze kuri Miss Naomie mu bigaragara.

Nishimwe Naomie yifashishije ifoto yabo bombi bafatiye i Dubai aho bari mu biruhuko Naomie yongeraho amagambo agira Ati ”Bibaye ngombwa ko nongera guhitamo na hitamo wowe na none kuko ni wowe gice cy’agatangaza cy’ubuzima bwanjye.”

Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo amakuru y’urukundo rwa Miss Nishimwe Naomie n’uyu musore yatangiye gusakara mu itangazamakuru ndetse kuva icyo gihe nabo ntibigera bongera guhisha urwo bakundana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyeshuri: Ikizamini ngiro cya Leta cya siyansi ntikizongera gukorwa nkuko bisanzwe

RIP Pastor Théogene: Hagaragaye amashusho y’umusaza wakozwe ku mutima n’igikorwa cy’ubutwari Pastor Théogene yamukoreye mbere y’uko yitaba Imana (Videwo)