in

Umugabo ari mu marira menshi nyuma yo kurihira umukobwa amashuri azi ko bazabana akarongorwa n’abandi

Umugabo uzwi nka @LensesDontlie kuri Twitter yavuze uburyo yababajwe bikomeye n’umukobwa yari yarahaye umutima we maze akamuha byose bikarangira amukomerekeje mu buryo atazibagirwa.

Uyu musore urimo kurira ayo kwarika yatangaje ko yakoresheje amafaranga ye yose kugirango yishyure amafaranga y’ishuri ry’umukunzi we mu myaka ine yamaze muri kaminuza ndetse akanamwishyura ubukode na buri kimwe yifuzaga aziko bazabana.

Yongeyeho ko igihe yashakaga kuva mu gihugu agiye gutera hanze, yamufashije kugura itike y’indege, ariko, ageze mu mahanga, akundana n’undi muntu birangira amurongoye amaugira umugore we.

Nk’uko @LensesDontlie abitangaza ngo uwahoze ari umukunzi we ubu yashakanye neza n’umusore bahuye mu mahanga we aramwanga.Yanditse ati:” Natanze amafaranga yishuri mu myaka 4 ku mukunzi wanjye, ndamukodeshereza kandi nishyura itike y’indege mu gihugu yasanze urukundo rwubuzima bwe. Barashyingiranywe neza.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyamamare bifite abana benshi ku bagore batandukanye muri Afurika

Umusore yatewe indobo mu ruhame ubwo yasabaga umukobwa kuzamubera umugore