Hari umwubatsi wari ukuze ariko akaba umuhanga cyane.
Rimwe yabwiye umukoresha we ko ashaka gusezera akazi akajya kuba hafi y’umuryango we, yari abizi ko azakumbura amafaranga ya buri cyumweru ariko afata umwanzuro.
Umukoresha we yababajwe nuko agiye kubura umukozi wubakaga ibintu bisobanutse, aramwinginga ati «nibura mfasha twubakane inzu imwe, ibe ariyo poroje (project) ya nyuma dukoranye».
Undi yarabyemeye atangira kubaka iyo nzu ariko ntiyashyiramo ubunyamwuga asanganywe, ashyiraho n’ibikoresho yiboneye bigaragaza ko atagishaka akazi.
Inzu yaruzuye ayimurikira umukoresha we, undi amubwira ko iyo ari impano amuhaye nk’ishimwe ry’imyaka yose bakoranye neza.
Umwubatsi yibutse uburyo yubatse inzu nabi atazi ko izaba iye akorwa n’isoni, atangira kwicuza ati «ese nk’ubu iyo nyubaka neza nari kuba iki»?