in

Umufana wa Jolly yavuze ko atari kumucika iyo baba banganya imyaka nyuma yo guhura n’umubyeyi umukunda cyane (Video)

Miss Mutesi Jolly abicishije ku rubuga rwa Twitter yashyize hanze amashusho ye aho yari kumwe n’umu mama ukuze wishimiye cyane guhura nawe.

Muri aya mashusho, uyu mubyeyi yabajijwe icyo azi kuri Jolly. Asubiza yagize ati ” Nzi ko yabaye miss ndetse nzi ko ari gukora byose kugira urubyiruko rutere imbere. Nyuma y’ibi bahoberanye barashimana cyane.

Abafana ba Jolly ntibatinze bamugaragarije urukundo muri coment aho umwe muri bo yasekeje abantu aho yatangaje ko iyaba bangana atari kumucika.

Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2016 avuye mu gihugu cya Tanzania aho yari Vice president muri komite yateguye amarushanwa ya Miss East Africa aho kuri ubu ari mu Rwanda nk’umwe mu ba judges bari kwifashishwa mu ijonjora ry’ibanze mu ntara aho hashakishwa uzasimbura Miss Ingabire ku ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yasimbutse avuye ku igorofa rya 29 yikubita hasi ahita agagara

Umumotari yakoze ibidasanzwe ubwo ikamyo yari igiye kumuca hejuru mu mpanuka ikomeye (Video)