in

Umufana wa APR umaze igihe arembye haribyo yasabye ubuyobozi

Kanzayire console wamenyekanye nka shangazi aho yagiye aherekeza ikipe ya APR FC ndetse Ari mu bafana bayo bazwiho gufana cyane amaze igihe arwariye mu bitaro bya gisirikare ndetse basanze afite ikibyimba mu muhogo.

Shangazi yavuze ko ubu akeneye ubufasha bwa buri mwe kugira ngo ajye kuvurwa, gusa ngo ategereje raporo yo kwa muganga kuko ari bwo azemenya ibyo asabwa byose.

Ati “Ikibyimba ntabwo cyakize, ubu ndi mu rugo, kubera binsaba kumbaga, bambwiye ko byaba byiza ngiye mu Buhinde kuko hano bambwiye ko batabikora, icya mbere bisaba ni ubushobozi nimbona raporo yo kwa muganga hari umuntu nzayoherereza uri mu Buhinde akambariza ibitaro bivura neza bidahenze, icyo gihe nzahita menya ubushobozi binsaba.”

Yasabye ubuyobozi bwa APR FC kuba bwamufasha kwivuza cyane ko babifitiye ubushobozi, akaba anizeye ko namara kumenya ibisabwa izagira icyo akora.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

#MissRwanda2022: Udafite amikoro arasigaye. Ibyari irushanwa ry’ubwiza byahinditse ubucuruzi

“Ndi umunyamugisha kuba ngufite…. nzaguhora hafi igihe cyose, ndagukunda…” – Bijoux wo muri Bamenya yifurije isabukuru nziza umwana we