in

Umucunguzi uje gucungura ikipe ya Rayon Sports yamaze kugera i Kigali

Umutoza mushya ugiye gusinyira ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali mu rucyerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Mutarama 2022.

Amakuru twamenye n’uko Pedro Emmanuel Dos Santos yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe saa kumi z’igitondo (4:00 am).

Uyu mutoza uturuka mu gihugu cya Portugal kandi yaje yizaniye n’umwingiriza we, ubwo bisobanuye ko Romami Marcel wari umutoza w’agateganyo azahita atandukana na Rayon Sports.

Pedro aje gusinya, aho amakuru twamenye ashobora gusinya imyaka ibiri muri iyi kipe yambara umweru n’ubururu.

Rayon Sports yari imaze hafi amezi abiri nta mutoza mukuru ifite dore ko yari ifitwe na Romami Marcel nk’umutoza w’agateganyo wayihawe nyuma y’uko batandukanye na Masudi Djuma.

Pedro yahise yerekeza muri hoteli (hotel) imwe hano i Kigali, aho agiye kumara iminsi micye ari mu kato yakavamo nibwo azerekanwa n’ikipe ya Rayon Sports.

Uyu mutoza aje yitezweho ko azahita atangira akazi mu gihe andi makipe azaba ari mu kiruhuko.

Pedro Emmanuel yitezweho kuzahura ikipe ya Rayon Sports itari mu bihe byiza nk’uko yahoze imeze mbere, niyo mpamvu uyu mutoza azahita ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri.

Pedro ni umutoza ufite ubumenyi bw’igihe kirekire mu mupira yaba ari nk’umutoza Cyangwa yaba ari nk’umukinnyi.

Pedro Emanuel dos Santos Martins Silva afite imyaka 46 y’amavuko, avuka mu gihugu cya Portugal, yakinnye umupira ku rwego rwo hejuru aho yakinaga nka myugariro.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yolo The Queen ashyize ibintu kurundi rwego/ashyize hanze amafoto atambaye akenda k’imbere

Bishop Gafaranga usetsa abantu akoresheje ijambo ry’Imana yasutse amarira ubwo yari ari kuri televisiyo (Videwo)