in

Umubyeyi yarize ayo kwarika abonye umwana we ahawe ishuri adashaka.

Umubyeyi witwa Rachel Amogola utuye mu Karere ka Murang’a muri Kenya yaririye mu ruhame, arahogora, abitewe n’uko Leta yohereje umukobwa we kwiga ku ishuri avuga ko ridasobanutse ndetse atanashaka.

Uyu mubyeyi yabwiye televiziyo K24 ko umukobwa we witwa Hildah Anatwa yari yaratoranyijwe mu bagomba kwiga mu ishuri rya Leta ryiza ryigaho abakobwa gusa ryitwa Mugoiri Girls, ubwo yari amugejejeyo bafite ibyangombwa byose, amenyeshwa ko yoherejwe mu rindi rya Wambasa.
Yabisobanuye arira cyane ati: “Twaje hano mu gitondo saa mbiri, nyuma yo gutegereza amasaha, tubwirwa ko umukobwa atakwemerwa ku ishuri kubera ko yajyanwe ku rindi.

Amogola yakomeje asobanura ko izi mpinduka zakozwe kugeza ubwo bagereye kuri iri shuri yari azi ko umwana we azigaho. Ati: “Impinduka zakozwe tutabimenyeshejwe, ntituzi uko byagenze kuko ntitwanasabye ko ahindurirwa ishuri. Twakoze ubushakashatsi tumenya ko Mugoiri ari ishuri ryiza cyane.”

Uyu mubyeyi yasabye Leta ya Kenya kumufasha, umwana we akoherezwa kuri iri shuri, cyane ko yujuje ibisabwa byose kugira ngo aryigeho. Yagize ati: “Ndasaba Leta kwinjira muri iki kibazo, igaha umukobwa wanjye amahirwe yo kubakira ahazaza he muri iri shuri.”

Ikinyamakuru Tuko kuri uyu wa 3 Nyakanga 2021 cyatangaje ko nyuma y’aho uyu mubyeyi agaragaye arira cyane, Leta ya Kenya yasubije umukobwa we ku ishuri rya Mugoiri Girls yashakaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: APR FC isezereye umukinnyi ukomeye yari isigaranye

Ijambo rya mbere Imanishimwe Emmanuel yavuze akigera mu ikipe ye nshya.