in

NDASETSENDASETSE NdababayeNdababaye

Umubyeyi yakozwe n’isoni ubwo yisangaga kuri instagram live yambaye uko yavutse

Umubyeyi yakozwe n’isoni n’ikimwaro ubwo yabonaga ari kuri instagram live yambaye ubusa,arimo kwiyuhagira.

Ushobora kwibaza uti byari byagenze bite?

Uyu munyamerikakazi witwa Brianna yatangaje ko hari mu gitondo ubwo yajyaga mu bwogero nk’ibisanzwe, maze asigira umukobwa we terefone ngo akine umukino akunda gukina mbere yo kujya ku ishuri.

Yakomeje avuga ko ishyano ryaguye ubwo umwana we yamukomangiraga, akiri mu bwogero, nawe akamufungurira agirango ahari ni ubufasha akeneye bujyanye n’uwo mukino kuko  yibwiraga ko  yakomeje gukina, nk’ibisanzwe. Ati:”sinari namenye ko umwana aho gukina umukino nk’ibisanzwe, yahise yigira kuri Instagram”.

Umwana yarikoreye nyina ubwo yinjiraga mu bwogero Terefone irimo gufata amashusho, maze igafata n’amashusho ya nyina yambaye ubusa. Ubwo yahaga nyina terefone, ntiyigeze amenya ko irimo kumufata amashusho kandi ari no guhita yoherezwa live kuri Instagram ye.

Yaje kwisanga arimo kwakira ubutumwa kuri Instagram buvuga ku mashusho, yahise areba  ku Instagram, asanga amashusho ye yamaze kubonwa n’abatari bake mu gihe we atigeze amenya uko byari birimo kugenda ubwo ayo mashusho yafatwaga.

Uyu Brianna uzwi cyane ku rubuga rwa TikTok, yatangaje ko ubu afite isoni n’ikimwaro ku bw’iryo bara ryakozwe n’umukobwa we, ariko we avuga ko yishinja ikosa ry’uburangare nk’umubyeyi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Hakizimana
2 years ago

Biratangaje rwose !!!!

Breaking: Abafana bemerewe kugaruka ku bibuga

Pasiteri yatawe muri yombi azira gusambanya abana babiri na mama wabo yiregura avugako ari Satani yamwoheje