in

Umubyeyi wariye karungu yateje imirwano ku ishuri nyuma yo gukubita umwana we.

Umubyeyi wo mu giguhu cya Nigeria yakoze imirwano ubwo yageraga ku ishuri ryitwa Jericho High school ry’umuhungu we yigaho nyuma yo kumukubita kubera ko yanze gusukura ishuri yigamo.

Uyu mugore wari ugiye kuri iri shuri ajyanye n’umuhungu we bari batumye umubyeyi yageze kuri iki kigo atangira kurwana ashakisha umwarimu watumye umwana we atiga.

Uyu mwana w’umuhungu yari yirukanwe azira ko atakoze isuku mu ishuri yigamo bituma bamwirukana ngo azane nyina umubyara.Ubwo uyu mubyeyi yageraga kuri iki kigo yabajije icyatumye umwana we yirukanwa ubwo yahuraga nushinzwe imyitwarire kuri iki kigo.

Uyu mubyeyi bakimara kumubwira ko umwana we yazize kudakora isuku ku ishuri uburakari bwahise bumufata atangira guterana amagambo n’ushinzwe imyitwarire nuko bahita bafatana mu mashati, abandi barimu baje bahuruye atangira kubatera amabuye avugako ashaka kubona n’umwarimu watumye umuhungu we asiba amasomo.

Uyu mubyeyi wari wazanye n’umuhungu we nawe bafatanyije kurwana naba barimu kugeza aho inzego z’umutekano zije gutabara aba arizo zihosha iyi mirwano.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ku Isabukuru Ye Y’amavuko, Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc Yibukijwe Ko Akwiye Kureka Kungundira Ubusore

Koffi Olomide uherutse mu Rwanda yajyanwe mu nkiko.