Lily wari wambaye hafi ubusa mu gitaramo cya Tay C, ejo ku wa 18 yagejejwe imbere y’urukiko rwibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburanishwe ku cyaha akekwaho cyo gukora ibiteye isoni mu ruhame gihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 6 ndetse n’imyaka 2 iyo kiguhamye.
Umubyeyi wa Mugabekazi Lilian yatakambiye urukiko avuga ko umwana we atazongera kandi ko baba bamuretse agasubira mu rugo kuko igihe yari amazemo kirahagije niba ari uwumva yarumvishe ndetse avuga ko umukobwa we yavuye mu rugo yambaye yikwije ahubwo byatunguranye kubona iriya photo yambaye kuriya.
Ushinjwa ariwe Mugabekazi Lilian kandi yavuze ko ubwo yavaga mu rugo yari yambaye neza nk’umukobwa witabiriye igitaramo nk’abandi.
Ati: “Ndetse n’ako kenda ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga kerekanaga imyanya y’ibanga, ni ibyago nagize ikote nari nambaye ririfungura, mfotorwa nambaye kuriya ariko ni ibintu byamabayeho ntari nagambiriye kuko naho nanyuze hose mbere yo kugera mu gitaramo naciye mubyuma bisaka abantu kandi ntakibazo nateje kuko nari nambaye neza.”
Mugabekazi Lilian nawe yaosoje asaba imbabazi ku bantu babonye iriya photo ye kuko nawe atazi igihe yafotorewe.
Ati: “Ntabwo ari ukwica umuco ahubwo ni ikote ryifunguye kubera kwishimira umuhanzi sinabimenya. N’iminsi maze mfunze nitekerejeho bihagije ntabwo bizongera.”
Umwanzuro w’urukiko ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku wa 23/08/2022.