“Yampaye ururabo” – Anita Pendo yahishuye urwibutso yasigiwe na Yvan Buravan ndetse na Yanga (video)

Umunyamakurukazi Anitha Pendo yagize icyo avuga mu bihe yabanyemo na Yvan Buravan nuko yamumenye kuva akiza mu muziki nyarwanda.

Mu kiganiro Anitha Pendo yavuze ko yatunguwe n’inkuru y’urupfu rwa Buravan ,kuko umunsi yapfuyeho Anitha yaryamye kare maze yicura mu ijoro ryagati nibwo yabimenye.

Muri 2018 ubwo Anitha pendo yabyaraga umwana we wa kabiri yavuze ko ntabwo ateze kwibagirwa umunsi Buravan yamurikaga Album ye ,nyuma yo gusoza kuririmba yamuhaye akarabo ndetse amubwira ko yaramukumbuye.

Pendo yahishuye ko Yanga we bavuganye kuri Telephone kenshi amubwiriza ijambo ry’imana ndetse yemeza ko yari umuhanga mu gusobanura filime.