Umubiri ni uwanjye! I Kigali, umugabo ari mu ihurizo nyuma y’uko umugore we utwite yifotoza amafoto yambaye ibisa nk’ubusa yagira ngo aravuze nyamugore akamubwira ko umubiri yerekaba ari uwe.
Ku rubuga rwa Facebook niho uyu mugabo ari kugisha inama y’icyo yakora kuko umugore we agiye kumuteranya n’umuryango we.
Yagize ati: “Nkeneye inama zanyu z’uburyo nakumvisha madame wanjye ko nubwo twe dufungutse mu mutwe ariko siko abantu bose babona ibintu nkatwe. Ikibazo dufite cyatangiye ubwo madame yaratwite umwana wa mbere, icyo gihe yakoze photoshoot yambaye utwenda duto cyane , mama abonye amafoto biramurakaza ngo ni gute umubyeyi yiyambika ubusa akajya ku karubanda. Narakomakomye mbona mama aracururutse ambwirako niyongera kubibona azatumiza inama y’umuryango, ngo ibyo ni ugusebya umuryango! none ubu madame atwite umwana wa kabiri ari gupanga indi photoshoot kandi nabwo amafoto ni nka yayandi. Madam wanjye nabimukojeje yaranyirengeje ngo umubiri ni uwe n’ubuzima ni ubwe! Ndi mwihurizo. mungire inama!”
Wamugira iyihe nama???
Ganira neza n’umugore wawe ureke kugendera ku marangamutima ya mama wawe kuko siwe wamushatse kandi uwo mubyeyi agenze gake mu gutanga amabwiriza y’uko umukazana agomba kwitwara; none se iyo myenda yambara ntisanzwe mu rugo rwnyu?ninde uba yayiguze?abakazana bose hari igihe badashimishwa n’uko ba nyirabukwe bashaka uko bitwara; ubonye nibura iyo bivugwa n’umubyeyi we.