in

Umutoza w’Amavubi Carlos Alos byamusabye imikino 7 yose kugira ngo abone itsinzi ye ya mbere

Umutoza w’ikipe y’igihugu yu Rwanda Amavubi Carlos Alos byamusabye imikino igera kuri irindwi yose kugira ngo abone itsinzi ye ya mbere ari umutoza w’Amavubi.

Ni mu mukino wa gishuti wahuzaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Sudan, umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo aho byaje kurangira Amavubi atsinze Sudan igitego 1-0.

Uyu mu kino wari uwo kwishyura wabereye kuri Stade ya Nyamirambo aho umukino wa mbere warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Uyu mutoza Carlos Alos mbere yuyu mukino yabanje gutangariza itangazamakuru ko azakora uko ashoboye kose akabona insinzi kuko yari ikumbuwe n’abanyarwanda.

Dore ibyavuye mu mikino amaze gutoza uko ari 7:

Mozambique 1-1 Rwanda
Senegal 1-0 Rwanda
Ethiopia 0-0 Rwanda
Rwanda 0-1 Ethiopia
Equatorial Guinea 0-0 Rwanda
Rwanda 0-0 Sudan
Rwanda 1-0 Sudan

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Element yarize arahogora ubwo yari mu muhango wo gusezera inshuti ye magara Kinyoni witabye Imana(videwo)

” sinigeze mukunda” umukobwa yihakanye umusore wamurihiye amashuri azi ko azamurongora