Mu minsi ishize hasuzumwa ibibazo imodoka zo mu bwoko bwa HOWO zifite bituma zikunda gukora impanuka zikanahitana ubuzima bwa benshi.
Bwana Usengamungu JMV utunze ikamyo ya HOWO yabwiye RBA ko ikibazo cy’izi mpanuka atari amakamyo ubwayo ahubwo ari abayatwara baba basinze cyangwa bakajya mu tubari bakayaha aba tandiboyi bakabasimbura.
Yagize ati “Abashoferi batwara amakamyo abenshi baba basinze.Abatasinze,ugasanga rimwe ayihaye umutandiboyi niwe uyitwaye.Umushoferi nyamushoferi ugasanga siwe utwaye ikamyo.
Umushoferi umuha ikamyo akaba ayirobesheje mugenzi we udafite ibyangombwa,ntazi gutwara iyo modoka.Nibwo mukanya ujya kumva ngo habaye impanuka.
Uyu mushoferi yavuze ko izi kamyo iyo ziguye zitera ibihombo ba nyirazo atari uko zikoze nabi kuko bazirobesha
Yagize ati “Abashoferi batwara amakamyo abenshi baba basinze.Abatasinze,ugasanga rimwe ayihaye umutandiboyi niwe uyitwaye.Umushoferi nyamushoferi ugasanga siwe utwaye ikamyo.
Umushoferi umuha ikamyo akaba ayirobesheje mugenzi we udafite ibyangombwa,ntazi gutwara iyo modoka.Nibwo mukanya ujya kumva ngo habaye impanuka.
Hari amakuru avuga ko ba nyiri aya makamyo bakunze gukora amakosa bakayaha abadafite ibyangombwa kubera ikimenyane bigakurura impanuka zitari ngombwa.
Ibindi bivugwa nuko ngo harimo na ruswa kuko ngo abasaba akazi basabwa ibihumbi 100 by’umushahara wa mbere kugira ngo bahabwe akazi.
Uyu Usengamungu JMV yagize ati “Turasaba polisi aho ihuriye n’ikamyo ijye iyihagarika isaba umushoferi ibyangombwa,irebe ko afite ubushobozi bwo kuyitwara.Nicyo kibazo turi guhura nacyo.”