Ku munsi wejo hashize umusobanuzi wa Film Rock kirabiranya nibwo yatangaje ko Hari umuntu urimo kumwiyitirira akaka abantu amafaranga.
Ku ifoto yasangije abamukurikira kurukuta rwe rwa Instagram yavuzeko Hari umuntu urimo kumwiyitirira akaka abantu amafaranga gusa atangazako abo yatse amafaranga nibahimure kuko ikirego yakigejeje Aho kigomba kugera, amafaranga yabo barayasubizwa vuba.
Ibi yabitangaje nyuma yo kubona ubutumwa bwinshi bumubaza niba ari we urimo kwaka abantu amafaranga.
Iyi Akawunti irimo kwitirirwa ko Ari iya Rocky ifite abantu bayikurirana ibihumbi 38 bivuzeko bayikurikiraga baziko Ari iy’uyu musobanuzi wa film ukunzwe na benshi cyane.
Rocky Akawunti yanyayo akoresha ikurikirwa n’abantu ibihumbi 416 we akaba akurikirwa n’abantu 356.