in

Abarimu bose bo mu Rwanda bari kubyinira ku rukoma nyuma yo kubona aka-sms

Abarimu bose bo mu Rwanda bari kubyinira ku rukoma nyuma yo guhabwa umushahara wabo wambere nyuma yo kingererwa umushahara mu minsi yashize.

Icyemezo cyo kuzamurira umushahara mwarimu cyemejwe muri Kamena uyu mwaka ndetse gihita gitangira no gukurikizwa.

Umwarimu uhemberwa A2, yatahanaga amafaranga 57 639 Frw ubu akaba yiyongereho 50 849, ni ukuvuga ko yahembwe 108 488 Frw naho uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) watahanaga 176 189 Frw akaba yarongereweho 70 195 ubu yatahanye 246 384 Frw.

Kuri ubu Abarimu bose bamaze guhabwa umushahara, aho akanyamuneza ari kose ku barimu bakora uwo mwuga mu Rwanda.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje akanyamuneza kabo ndetse banemeza ko bagiye gutera imbere cyane ndetse ko bagiye no kwizigamira haba mu Mwarimu Sacco ndetse n’ahandi hagiye hatandukanye.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports baraye bashyamiranye bikomeye bapfa ikintu gitangaje benshi bakunze kugenda bavuga

Ukomeje kwiyitirira Rock Kimomo bigiye kumukoraho