in

Uko wakoresha bicarbonate mu gucyesha amenyo yanze gucya

Kugira amenyo y’urwererane ntawe bitabera dore ko hari n’abatakaza akayabo k’amafaranga mu kuyacyesha no kuyavuza.

Nyamara kandi umunyu wa bicarbonate ntuhenda ndetse uretse kuba ugufasha kuyacyesha unarwanya ifumbi yo mu menyo, kunuka mu kanwa, n’ibindi binyuranye.

Nubwo benshi bazi ko bicarbonate ikoreshwa mu gucyemura ibi bibazo ariko ni bacye bazi uburyo bwiza ikoreshwamo. Hano rero tugiye kukubwira uburyo bwo gukoresha bicarbonate mu gucyesha amenyo, intambwe ku yindi.

Bicarbonate mu gucyesha amenyo intambwe ku yindi 

Intambwe ya mbere

Vanga bicarbonate n’amazi cyangwa umutobe w’indimu cyangwa vinegar. Gusa icyiza cyane ni umutobe w’indimu. Ufata agace k’akayiko gato ka bicarbonate ugatonyangirizaho kimwe mu nyo tuvuze, ku buryo biba igipondo. Icyo gipondo nicyo ushyira ku buroso ukoza amenyo gusa hari ukundi wagikoresha

Niba ufite ibyihomye ku menyo bikunze kuza aho iryinyo rihurira n’ishinya homaho icyo gipondo bimareho iminota ibiri.
Niba amenyo yarangiritse bikabije ushobora gutosa uburoso ukabukoza muri bicarbonate utiriwe uyivanga na biriya twavuze. Gusa kuri bamwe bishobora kubatera kumeneka umutwe no kuva bari koza amenyo ariko uko umenyera bigenda bishira

Intambwe ya kabiri

Ibi birangiye hakurikiraho koza amenyo. Uyoza nkuko usanzwe ubigenza gusa ukayoza byibuze iminota ibiri kandi wibanda cyane ahari ikibazo kurenza ahandi. Niba hari aho wari wayihomye uyikuzeho uburoso cyangwa urutoki gusa use n’ukuba kuko n’isafuriya yashiririye ntuyoza nk’ikiri nshyashya.
Mu koza amenyo ni byiza guhera hasi ujya hejuru kandi ntukoreshe imbaraga cyane ndetse n’uburoso bube ari buzima

Intambwe ya gatatu

Nyuma yo koza wiyunyuguze n’amazi meza. Byaba akarusho ufite hydrogen peroxide ( H2O2) ukayijundika umunota umwe ubundi ukayijuguta mu kanwa ugacira. Cyangwa undi muti wose wo kunyuguza mu kanwa nka Rexedine, Hextril, Sonatec, Listerine n’indi ku mazina atandukanye

Intambwe ya kane

Ibi ubikora ugenda usimbuka umunsi. Ku munsi ukurikira ukoresha umuti w’amenyo usanzwe ukoresha nawo ukareba niba ufite ibipimo byiza (hejuru ya 1400ppm).
Nyuma y’ibyumweru bibiri noneho uzajya usimbuka iminsi ibiri, ni ukuvuga ko uzajya uyikoresha kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru. Ni ukuvuga inshuro 7 mu byumweru 3.

Icyitonderwa

Mbere yo gukoresha bicarbonate mu gucyesha amenyo banza umenye neza niba udafite iryinyo ryacukutse, ryacitse se cyangwa se ridafite agahu korohereye cyane. Kuko bicarbonate ari umunyu yakongerera uburwayi buramutse buhari.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Hitayezu
Hitayezu
3 years ago

Bicarbonate umuntu yayibonahe?

Umugabo ari mu mazi abira nyuma yo kwishyura inzu akoresheje ubutuma bwa Mobile money bw’igicupuri.

Amwe mu mafoto y’uko imihango yo gusaba no gukwa umukunzi wa Patient Bizimana irimo kugenda.