Hypersexuality ni indwara ituma umuntu agira irari ridasanzwe ryo gukora imibonano mpuzabitsina, ku buryo bigorana kubigenzura. Ibi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe, imibanire ye, akazi ke ndetse n’imyitwarire ye rusange. Umuntu ufite iki kibazo ashobora kumva abishaka kenshi, no mu bihe bidakwiriye, kandi akabikora atabashije kubihagarika.
Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo gukenera imibonano mpuzabitsina kenshi, gukoresha amafaranga menshi mu bikorwa by’ubusambanyi, kureba filime z’urukozasoni buri gihe, guhinduranya abakunzi no gukora imibonano n’abantu benshi mu gihe gito. Hari n’abumva ipfunwe nyuma yo gukora imibonano, ariko bikabagora kubihagarika.
Impamvu zitera hypersexuality zirimo indwara zo mu mutwe nka Bipolar Disorder, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga, impinduka mu mikorere y’ubwonko, ibikomere byo mu bwana ndetse n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga cyane cyane filime z’urukozasoni. Iyi ndwara ishobora kugira ingaruka nko gutakaza akazi, ibibazo mu mibanire, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kugira ibibazo byo mu mutwe.
Hari uburyo bwo kuyirinda no kuyivuza, burimo kugana inzobere mu bijyanye n’imitekerereze, gufata imiti igabanya irari ry’imibonano, gukora imyitozo ngororamubiri no kugira imirire myiza. Guhugira mu bindi bikorwa nk’ibisanzwe byubaka umuntu nabyo bishobora gufasha. Hypersexuality ni indwara ivurwa igakira iyo umuntu abonye ubufasha bukwiye.