in

Uko umugore wa Mico The Best yakiriye kubona umugabo we yifata akambara ingutiya z’abagore akabishyira ku karubanda

Nyuma yo gusohora amafoto yambaye ingutiya agakurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, Mico The Best yahishuye ko ari ibintu yari yabanje kuganira n’umugore we kandi nta kibazo byateye mu rugo kuko ibyavuzwe byose bari babyiteguye.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023, Mico The Best yaratunguranye ashyira hanze amafoto yambaye ingutiya, aya yateye hejuru benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse bamwe batangira kumushinja kuba umutinganyi.

Uyu muhanzi wanamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Inanasi’ yabwiye IGIHE ko ariya mafoto yagiye kuyasohora yabanje kuganira n’umugore we kandi bari babyemeranyije.

Ku rundi ruhande yahakanye amakuru y’ubutunganyi, ashimangira ko ari umugabo wubatse unafite abana bityo ko atari umutinganyi.

Ati “Iyo uri umugabo wubatse hari ibyemezo uba utafata nka we, bisaba kubiganiraho kandi mukabyemeranya. Nanjye rero ariya mafoto yagiye hanze nabanje kubiganiraho nawe kandi yabyemeye.”

Mico The Best yavuze ko amafoto yambaye ingutiya yayafashe mu rwego rw’ubucuruzi kuko hari iduka bitegura gukorana mu minsi iri imbere.

Ati “Buriya abantu bashaka bajya bareka kuvuga nabi ikintu bataramenya ikiri inyuma yacyo. Njye ariya mafoto nayafashe kuko hari abantu tugiye gukorana, buriya ni uko ari ariya mwabonye mu minsi iri imbere harasohoka izindi.”

Uretse kuba ari n’akazi ko kwamamaza yatangiye, Mico The Best yavuze ko aya mafoto yayemeye kubera umujinya w’umuntu wigeze kumwima akazi kubera ko ngo atakora ifoto ngo yamamare.

Ati “Mu gihe cyahise hari umuntu washatse kumpa akazi, karimo amafaranga menshi akanyima ambwira ngo ntabwo nakora ifoto ngo yamamare. Kuva icyo gihe nibazaga igihe hazabaho ifoto yanjye yaciye igikuba.”

Mico The Best yongeyeho ko ariya mafoto ntaho ahuriye no kwamamaza indirimbo ye nshya nubwo ari ibintu byahuriranye.

Mico ntatinya kwemera ko yari yiteguye induru zagombaga gukurikira amafoto ye, icyakora asaba abantu kujya babanza gushishoza mbere yo guca imanza ku kintu batazi neza impamvu yagiteye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mbere yo kwerekeza muri Canada, The Ben yasize ageneye ubutumwa abakunzi b’imyidagaduro Nyarwanda bavuga ko hari ihangana ‘Battle’ rye na Bruce Melodie – VIDEWO

Mutesi Jolly yegukanye igihembo ku ruhando rw’Africa ahigika abantu b’ibikomerezwa bo mu bihugu bitandukanye by’Africa