‘Ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abantu abigishwa, mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose.’—Matayo 28:19, 20.
1. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 28:18-20, ni iki Yesu yasabye abigishwa be gukora?
YESU amaze kuzuka, yabonekeye abigishwa be bari bateraniye i Galilaya. Hari ikintu k’ingenzi yashakaga kubabwira. Icyo kintu ni ikihe? Kiri mu magambo yavuze muri Matayo 28:18-20.—Hasome.
2. Ni ibihe bibazo tugiye gushakira ibisubizo?
2 Itegeko Yesu yatanze ryo guhindura abantu abigishwa, rinareba buri wese mu basenga Imana muri iki gihe. Ubwo rero, reka dusuzume ibibazo bitatu bifitanye isano n’uwo murimo Yesu yadusabye gukora. Icya mbere: Uretse kwigisha abantu ibyo Imana ibasaba, ni iki kindi tugomba gukora? Icya kabiri: Ababwiriza bose bo mu itorero, bafasha bate abiga Bibiliya kugira amajyambere? Icya gatatu: Twafasha dute abavandimwe na bashiki bacu batakibwiriza kongera gukora uwo murimo?
JYA UBIGISHA GUKURIKIZA IBYO KRISTO YATEGETSE
3. Ni ikihe kintu k’ingenzi Yesu yavuze mu itegeko yatanze?
3 Ibyo Yesu yavuze birumvikana rwose. Tugomba kwigisha abantu ibyo yategetse. Ariko hari ikintu k’ingenzi tutagombye kwirengagiza. Yesu ntiyavuze ngo: ‘Mujye mubigisha ibyo nabategetse byose.’ Ahubwo yaravuze ngo: ‘Mujye mubigisha “gukurikiza ibyo nabategetse byose.”’ Kugira ngo dukurikize iryo tegeko Yesu yaduhaye mu gihe twigisha abantu Bibiliya, ntitugomba kubabwira gusa ibyo basabwa gukora, ahubwo tugomba no kubereka uko babikora (Ibyak 8:31). Kubera iki ari ngombwa?
4. Tanga urugero rwadufasha kumenya uko twakwigisha umuntu gukurikiza ibyo Kristo yategetse.
4 “Gukurikiza” itegeko bisobanura kuryumvira. Kugira ngo tumenye uko twakwigisha umuntu gukurikiza cyangwa kumvira ibyo Kristo yategetse, reka dufate urugero. Ni iki umuntu wigisha gutwara imodoka akora, kugira ngo atoze abanyeshuri gukurikiza amategeko y’umuhanda? Ashobora kubanza kuyabigishiriza mu ishuri. Ariko kugira ngo abigishe uko bayakurikiza, hari ikindi aba agomba gukora. Iyo bageze igihe cyo gutwara imodoka, aba agomba kujyana na bo, akabereka uko bayitwara n’uko bakurikiza ya mategeko bize. Urwo rugero rutwigisha iki?
5. (a) Dukurikije ibivugwa muri Yohana 14:15 no muri 1 Yohana 2:3, ni iki tugomba kwigisha abandi? (b) Tanga ingero z’ukuntu twakwigisha abandi gukurikiza ibyo biga.
5 Iyo twigisha abandi Bibiliya, tuba tubigisha ibyo Imana idusaba. Ariko hari ikindi tugomba gukora. Tugomba no kubigisha uko bakurikiza ibyo biga. (Soma muri Yohana 14:15; 1 Yohana 2:3.) Imyitwarire yacu ishobora kwereka abo twigisha Bibiliya uko bakurikiza ibyo biga, baba bari ku ishuri, mu kazi cyangwa mu myidagaduro. Dushobora no kubabwira ibyatubayeho, kugira ngo tubereke uko gukurikiza inama zo muri Bibiliya byaturinze, cyangwa bikadufasha gufata umwanzuro mwiza. Mu gihe turi kumwe n’abo twigisha Bibiliya, dushobora gusenga Yehova, tumusaba ko abayobora akoresheje umwuka wera.—Yoh 16:13.
6. Kwigisha abandi gukurikiza ibyo Yesu yategetse bisobanura iki?
6 Kwigisha abandi gukurikiza ibyo Yesu yategetse bisobanura iki? Bisobanura ko tugomba gufasha abo twigisha Bibiliya bakagira ikifuzo cyo guhindura abantu abigishwa. Bamwe mu bo twigisha Bibiliya bashobora kumva batinye kubwiriza. Ubwo rero tugomba kwihangana mu gihe tubigisha, kugira ngo bagende barushaho gusobanukirwa ibyo biga, bibakore ku mutima maze bagire ikifuzo cyo kubwiriza. None se ni ibihe bintu bifatika twakora kugira ngo tubafashe?
7. Twakora iki ngo dufashe uwo twigisha Bibiliya kugira ikifuzo cyo kubwiriza?
7 Dushobora kubaza uwo twigisha Bibiliya tuti: “Gukurikiza ibyo wiga byakugiriye akahe kamaro? Ese ubona ko n’abandi bakeneye kwiga Bibiliya? Wabafasha ute” (Imig 3:27; Mat 9:37, 38)? Mwereke inkuru z’Ubwami ziri mu Bikoresho Bidufasha Kwigisha Abantu, maze umureke ahitemo izo yumva zashimisha bene wabo, inshuti ze cyangwa abo bakorana. Fata nke kuri buri bwoko yatoranyije, uzimuhe. Mutoze uko yatanga inkuru y’Ubwami mu bugwaneza. Birumvikana ko iyo uwo wigisha Bibiliya amaze kuba umubwiriza, uba ugomba kujyana na we, kugira ngo ukomeze umutoze.—Umubw 4:9, 10; Luka 6:40.