in

“Uko mbitekekereza wari umuteguro w’Imana, yagiraga ngo umugabo wanjye atahe nta deni imufitiye” Assia yavuze ukuntu Imana yabahaye inzu ya Miliyoni 100 bavuye mu nzu y’icyumba kimwe batabashaga no kwishyura

“Uko mbitekekereza wari umuteguro w’Imana, yagiraga ngo umugabo wanjye atahe nta deni imufitiye” Assia yavuze ukuntu Imana yabahaye inzu ya Miliyoni 100 bavuye mu nzu y’icyumba kimwe batabashaga no kwishyura.

Ku mugoroba wo ku wa 27 Kamena 2022, abagore n’abagabo, abato n’abakuru, abasaza n’abakecuru, buri wese yari yagiye guherekeza Pasiteri Niyonshuti, baririmba indirimbo z’ihumure.

Umugore wa Pasiteri Niyonshuti, Uwanyana Assia, yagaragaje urugendo rw’ubuzima yakuriyemo aho se yitabye Imana bakiri bato ariko nyina ashakana n’undi mugabo babaho muri ubwo buzima, nyuma Pasiteri Niyonshuti aza kumusaba.

Ati “Yaje kunsaba iwacu ari umukene. Numvaga ko nzasanga umugabo w’umukire kuko natwe iwacu twari abakene kugira ngo nzagire icyo marira umuryango wanjye. Gusa si uko Imana yari yabiteguye yaransabye tujya kubana mu buzima bubi n’ubwiza, Imana igenda iduha amasezerano. Twarakundanaga ku buryo n’umunsi ataha twarabibwiranye.”

Ngo kuva mu 2011 bashyingiranwe, byasabye ko bagera mu 2019 kugira ngo bagere ku buzima buryoshye nk’abandi aho babonye imodoka zigeze kuri ebyiri n’ibindi

Ati “Mu bihe bya Covid-19 ni bwo twabonye imodoka ebyiri. Imana icyo gihe niho yatwubakiye inzu ya miliyoni 100 Frw. Ni inzu twabonye tuvuye mu nzu y’icyumba kimwe, na yo kuyishyura ari ikibazo. Twaraburaye, njya kubyara ngataha n’amaguru n’ibindi bigoye twanyuzemo.”

Arakomeza ati “Nta myaka itatu yari ishize Imana idutabaye turya ku manywa na nijoro, nambara igitenge cy’ibihumbi 200 Frw. Uko mbitekekereza wari umuteguro w’Imana, yagiraga ngo umugabo wanjye atahe nta deni imufitiye. Ndashimira Imana ko yadushoboje muri urwo rugendo.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bayiraye ku ibaba! Abayisilamu b’inkwakuzi bamaze gushyika muri Pelé ahagiye kubera isengesho

Umukinnyi Rayon Sports yaganirije agashaka kuyitera umugongo bari bamaze kumvikana yongeye kuyitakambira bikomeye nyuma yo kumenya ko ikipe yabonye amafaranga yo kwishyura