in

Uko Companyi ya Uganda Airlines ikomeje gusarura agatubutse bivuye mu gutwara imirambo iyinjiza mu gihugu 

Uko Companyi ya Uganda Airlines ikomeje gusarura agatubutse bivuye mu gutwara imirambo iyinjiza mu gihugu

Mu gihe kingana n’imyaka 2 ishize uganda Airlines itwara abantu n’ibintu muri Uganda no mu karere yatangaje ko yasaruye arenga miliyoni 75 Frw)mu bikorwa byo gucyura mu gihugu abantu bapfuye.

Umuyobozi ushinzwe gutwara imizigo muri Uganda Airlines, yavuze ko umurambo uri mu isanduku, uba upima ibiro byinshi kurusha iby’umuntu muzima, ndetse ko upima hagati y’ibilo 130 na 180.

Buri kilo, cyishyurwa amadolari 8$, bivuze ko nibura gutwara umurambo bishobora kwishyurirwa miliyoni 5 z’amashilingi, ni ukuvuga asaga miliyoni 1,5 Frw.

Ati “Kuva mu Ukwakira 2021 ubwo twatangiraga, twatwaye imirambo 47, Nibura buri Cyumweru, uyu muyobozi yavuze ko baba bashobora gucyura mu gihugu umubiri w’umuntu wapfuye.

Akenshi iyi mirambo iba yaguye mu bihugu by’abarabu, muri Afurika y’Epfo ndetse no muri Amerika aho abanya Uganda benshi bakunze kujya gushaka yo akazi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ese Diamond Platunmz azabutaha?: Zari Hassan yatangaje igihe azakorera ubukwe bweruye na Shakib

APR FC ibintu ibishyize ku rundi rwego! APR FC igiye kwitegurira Shampiyona mu gihugu kimwe na Yanga Africans yo muri Tanzania