in

Uko byari bimeze ubwo Vestine na Dorcas basubiraga ku ishuri (Amafoto na Video)

Irene Murindahabi abinyujije kuri channel ye ya Youtube ya MIE Empire yerekanye uko byari bimeze ubwo yasubizaga abahanzikazi Vestine na Dorcas basubiye ku ishuri nyuma y’ibiruhuko by’iminsi mikuru bari bamazemo iminsi.

Nkuko amashusho abigaragaza, Vestine na Dorcas basubiye ku ishuri gusa mbere yuko bajya ku ishuri babanje gusenga ndetse buri umwe agira inama mugenzi we kugirango bazitware neza mu masomo y’igihembwe cya kabiri bagiye gutangira.

Vestine yasabye murumuna we, Dorcas, kwitwara neza mu masomo, agasenga ndetse akanaca bugufi birenze uko yari asanzwe abikora. Dorcas nawe yasabye mukuru we, Vestine, kuziga cyane agatsinda amasomo ye ndetse akanazana amanota arenze ayo yari yazanye mu gihembwe cya mbere gusa byose akabiherekesha isengesho.

Vestine na Dorcas bari mu modoka ya M. Irene basubiye ku ishuri

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
James
James
2 years ago

Ikintu nakundiye M Irene ni ukuntu yita ku buhanzi bw’aba bana ariko akanabakurikirana mu masomo. Nanjye uyu namuha abana banjye kbs kuko we atekereza n’ejo hazaza habo. Umuco n’ikinyabupfura abatoza ntabwo abenshi babigira. Iyaba ba managers b’abahanzi n’abakinnyi bari nka Irene twagira abahanzi n’abakinnyi beza

Impamvu ziteye ubwoba zishobora gutuma umuntu w’igitsinagabo atera akabariro agasohora amaraso.

Akumiro:umugabo w’imyaka 50 yateye inda umwana w’imyaka 11 bafitanye isano