in

Impamvu ziteye ubwoba zishobora gutuma umuntu w’igitsinagabo atera akabariro agasohora amaraso.

Kuzana amaraso mu masohoro cyangwa se gusohora amaraso si ikibazo kiba ku bagabo bose ariko ni ikibazo gihangayikisha uwo kibayeho dore ko hari n’ababa basohora amaraso igihe cyose basohoye. Abo nibo mu Kinyarwanda bita ”ibihashi

Gusohora amaraso ubusanzwe iyo bibaye utarageza ku myaka 40 cyangwa se bikabaho nyuma yo kubagwa porositate cyangwa gufungwa burundu (vasectomy), si ikibazo cyo kuguhangayikisha kuko nyuma y’igihe gito birijyana utiriwe ufata imiti.

Ariko niba bibaye urengeje imyaka 40, cyangwa bikaza biherekejwe n’ibindi bimenyetso nkuko turi bubibone biba ari ikibazo udakwiriye kwihererana.

Ni iki gitera gusohora amaraso?

Kuzana amaraso mu masohoro biva ku mpamvu nyinshi zinyuranye. Muri zo twavuga:

  • Indwara ziterwa na mikorobe no kwangirika bijyana no kubyimba.
  • Ubwandu bwa mikorobe cyangwa kwangirika kwa kamwe mu duce dukorerwamo amasohoro, imvubura, byose bishobora gutera amaraso mu masohoro. Utwo duce twavuga porositate, umuyoborantanga, uduce twa vesicules seminales (ahakorerwa amwe mu matembabuzi yivanga n’intanga) vas deferens na, epididyme (aho intanga zikurira).

1.Mu ndwara ziterwa na mikorobe twavuga imitezi, mburugu, clamydia na tirikomonasi.

2. Ibibyimba na kanseri

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 900 bazanaga amaraso mu masohoro bwerekanye ko 3.5% bari bafite ibibyimba akenshi muri porositate. Uretse ibyo bishobora no kuva kuri kanseri y’amabya, kanseri ya porositate, cyangwa indi myanya myibarukiro.

3. Kuziba

Kamwe mu duheha two mu myanya y’imyororokere gashobora kuziba. Ibi bishobora gukurikirwa no guturika kw’imiyoboro y’amaraso ihegereye. Kubyimba kwa porositate nabyo bishobora gutuma umuyoborantanga usa n’uwifunga nuko bigatera amaraso mu masohoro.

4.Gukomereka

Gukomereka imbere mu miyoborantanga n’imyanya y’imbere mu gitsina bishobora gutera kubona amaraso mu masohoro. Ibindi bishobora kubitera ni ugukora imibonano inshuro nyinshi wikurikiranya no kwikinisha ukarenza ugasohora inshuro nyinshi.

5.Ikibazo ku miyoboro y’amaraso.

Uduce twose tugira uruhare mu gusohora uhereye kuri porositate kugeza kuri twa duce duto cyane dutwara amasohoro habonekamo imiyoboro y’amaraso. Iyi miyoboro y’amaraso rero ishobora kwangirika nuko bigatera amaraso mu masohoro.

Izindi mpamvu.

Umuvuduko ukabije w’amaraso, ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, indwara z’umwijima, kanseri y’amaraso nabyo bishobora kugira uruhare mu kuzana amaraso mu masohoro.

Gusa ku gipimo cya 15% igitera amaraso mu masohoro ntikimenyekana ariko na none ni ibintu biba bidakanganye bishobora kwikiza nta miti.

Ibindi bimenyetso

Nkuko twabivuze ruguru, kuzana amaraso mu gitsina bishobora guherekezwa n’ibindi bimenyetso. Muri byo twavuga:

  • Amaraso mu nkari
  • Inkari zitwika ukanyara ubabara
  • Kunyara ukumva ntizishizemo
  • Kumva uruhago ruremereye
  • Kubabara usohora
  • Kubyimba no gutonekara imyanya myibarukiro
    Ibindi bisohoka mugitsina (amashyira cyangwa ibindi bimenyetso by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina)
    Umuriro, guhumeka insigane, umuvuduko ukabije w’amaraso.

Ubu burwayi buvurwa bute?

Nk’uko twabibonye iki kibazo giterwa n’impamvu zinyuranye. Havurwa rero bagendeye ku mpamvu itera uko gusohora amaraso.

Niba ari indwara iterwa na mikorobe niyo izavurwa nuko ikibazo gikemuke
Iyo hari ibice byabyimbye umurwayi azahabwa imiti ibyimbura ikanarwanya ububabare
Niba ari ubundi burwayi, nko kwangirika k’umwijima cyangwa indi mpamvu muganga azaguha imiti ivura ubwo burwayi.

Muri make kuzana amaraso mu masohoro byo ubwabyo si cyo kibazo, kuko hari ikiba cyabiteye iyo kivuyeho nabyo birakira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bernard
Bernard
2 years ago

Uti “Igihashi” 0788852453

Kate Bashabe akoze ibyananiye abasore n’inkumi z’urungano rwe mu Rwanda (video)

Uko byari bimeze ubwo Vestine na Dorcas basubiraga ku ishuri (Amafoto na Video)