in

Uko abakobwa birukanye amagini byabajyanye muri gereza

Muri iyi minsi bivugwa ko abantu bafite amagini bayakoresha ndetse ko hari n’abayateza abandi ibyo bikaba bitaba mu Rwanda gusa ahubwo no hanze y’igihugu birahaba.

Muri Nigeria, umwana w’umukobwa yatashye avuye ku ishuri kubera kurwara indwara y’amayobera bamwe bavuze ko ari amagini ndetse ageze mu rugo barasenga.

Mu gusenga bamenye ko ari umusaza w’imyaka 67 umuteza ayo magini hanyuma babavandimwe bane b’abakobwa aribo  Achumo Deborah, Achom Ester, Ikwadi Susan, na Akwango Martha bahise bafata iya mbere bajya kwirukana amagini.

Bahise bagenda bafata uwo musaza baramukubita mpaka bamwishe kugira ngo atazongera kubateza amagini nuko baba bifunguriye imiryango ya gereza.

Uwo mukobwa yatashye ku wa 15 uku kwezi ageze mu rugo baramusengera bamenya ko ari uwo musaza umuteza amagini baramukubita baramwica bahita bajyanwa muri gereza.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Ferwafa yamaze gutanga ikirego muri RIB kuri Ruswa ivugwamo

Rayon Sports igiye gusinyisha abakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Kiyovu Sports