in

Udushya twe nti tujya dushira: Umuyobozi wa Gasogi United ‘KNC’ yatangaje ko iyi kipe izatozwa n’Umugore bidasubirwa ho, yavuze n’amazina ye n’igihe azasesekara mu Rwanda 

Udushya twe nti tujya dushira: Umuyobozi wa Gasogi United ‘KNC’ yatangaje ko iyi kipe izatozwa n’Umugore bidasubirwa ho, yavuze n’amazina ye n’igihe azasesekara mu Rwanda

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yatangaje ko iyi kipe izatozwa n’Umugore kandi ngo yitezweho umusaruro udasanzwe.

Ibi yabivugiye mu kiganiro izuba rirarashe kinyura kuri TV1 na Radio1 ibi yabishimangiye avuga ko uyu mutoza w’umufaransakazi ‘Caroline’ agiye guhindura byinshi kuko abifitiye n’ububasha bitewe n’amwe mu makipe yo mu Bufaransa akomeye yagiye anyura mo.

KNC ashimangira ibi yavuze ko uyu mutoza atazarenza tariki 15 Nyakanga 2023 atari yasesekara mu Rwanda.

KNC akoze ibi nyuma y’uko bitari bimenyerwe mu Rwanda ko amwe mu makipe y’abagabo yatozwa n’umutoza w’umutegarugori, gusa biri muri bimwe bikomeza guha intebe uburinganire muri siporo.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Yatoje za ‘Lyon’, ‘Marseille’, afite lisance ‘pro’ ntaho ahuriye na Adil” KNC yavuze ibigwi bihambaye by’umutoza Gasogi igiye kumanura i Nyarugenge – VIDEWO

Habuze gato ngo bafatane mu mashati! Igikombe cyasubijwe mu bubiko hagati ya Police HC na Gicumbi HC