in

Ubwo urahaze! Nyaxo yibasiye Killaman washyize hanze amashusho y’umugore we bishimanye

Killaman ni umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho kandi bakunzwe ku rubuga rwa youtube bitewe ahanini na filime atambutsaho ziba ziganjemo izigamije gusetsa abantu, mu buryo butandukanye .

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere nibwo uyu mugabo w’abana babiri n’umugore mwiza ,yashyize ku rubuga rwe rwa whatsapp amashusho ye n’umugore we bishimanye barikumva indirimbo y’urukundo ,yitwa “you still the one ya Shania twain”.

Muri ayo mashusho Killaman yakoresheje agace kavuga ngo :” Birasa nkaho tubigezeho ,reba ahantu kure twavuye mukundwa ,byadusabye igihe kinini cyane ariko twari tubizi ko tuzahagera umunsi umwe ,baravugaga ngo ntago tuzigera tubikora ariko reba mukundwa turacyakomeje”

Uwitwa Nyaxo usanzwe ari inshuti ya hafi ya Killaman ,ndetse wanagize uruhare mugutuma abanyarwanda bamumenya , akibibona yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo agira ati:”Uba uhaze shaa”

Killaman yahise amusubiza agira ati:” ntahaga ntaba yangaburiye (umugore)”  Nyaxo yahise ankwenkwenuka  mu rwenya rwinshi agira ati :”ubwo uziko tukwishimiye” icyakora nubwo bavuganaga gutya ,wabonaga mu biganiro byabo nkabantu bahorana bagakorana bya buri munsi harimo urwenya rwinshi ,nk’abantu baganiraga gusa nta rundi rwango.

Killaman aherutse kwandika kuri instagram ye ashima Imana yamuhaye umugore mwiza bafitanye abana 2 ,ndetse ngo banaturukanye mu buzima bubi ubwo ibintu bitari bimeze neza.

Killaman aherutse gushima Imana ,kubw'umugore mwiza Imana yamuhaye ngo kandi wahangana

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Undi mukinnyi w’inkingi ya mwamba Rayon Sports yari yitezeho amakiriro agiye kubagwa nyuma yo kugira imvune ikomeye

Umukinnyi wa Rayon Sports akomeje kubura ibyangombwa bituma agaruka mu Rwanda gutangira akazi