in

Abazasifura ku mukino wa Rayon na Apr bamenyekanye! Abafana ba Rayon bahise bizera intsinzi

Kuri uyu wa Gtandatu tariki ya 26 Gashyantare nibwo hateganyijwe umukino karundura uba utegerejwe n’abatari bake uzahuza Rayon Sports fc ndetse na mukeba wayo w’ibihe byose Apr fc. Nyuma yaho hatangajwe uko ibiciro bihagaze ku muntu ushaka kureba uyu mukino uzabera kuri sitade ya Kigali, ubu hakaba hamaze kumenyekana n’abasifuzi bazayobora uyu mukino.

Umusifuzi uzaba uyoboye abandi akaba ari Ishimwe Jean Claude, uyu akaba yaherukaga gusifura umukino wahuje aya makipe mu 2019 ari nabwo ikipe ya rayon sport iheruka gutsinda Apr fc igitego kimwe rukumbi cyatsizwe ku munota wanyuma gitsinzwe n’uwahoze ari rutahizamu wayo Sarpongo.

Abasifuzi bazaba bunganira Ishimwe Jean Claude kuri uyu mukino harimo Mugabo Eric na Ishimwe Didier bo ku ruhande ndetse na Rulisa Patience uzaba ari umusifuzi wa kane. Uretse Ishimwe Jean Claude uzayobora uyu mukino abandi bazaba basifuye uyu mukino bwa mbere mu mateka yabo.

Abafana benshi cyane cyane aba rayon sport bakaba batangiye kwizera itsinzi bitewe nuko baheruka gutsinda umukeba ubwo uyu Jean Claude yari yabasifuriye.

Ese uyu musifuzi azongera gutuma Rayon sport itahana amanota atatu? reka dutegereze ibizava muri uyu mukino. Tubibutseko uzaba kuri uyu wa gatandatu, i tike ya make ikaba ari 5000 Frw ahasigaye hose.

 

Written by Kubwayo JD

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyabugogo: Indaya yagiye kwiha akabyizi n’umusore birangira ibuze umwuka

#MissRwanda2022: Amwe mu mafoto ya Miss Noella, umukobwa ufite impano y’urukundo